MMI YIFATANIJE N’ABATURAGE BO MU KARERE KA RUHANGO MU KWIBUKA KU NSHURO YA 24 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku itariki ya 29 Mata 2018,mu ntara y’amajyepfo, akarere ka RUHANGO,umurenge wa KINAZI habereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yabonetse.
Umushyitsi mukuru ,Minisitiri Francis KABONEKA (MINALOC) ageza ijambo kubitabiriye umuhango
Aha abayobozi barimo kumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi
Mme MUKANYANDWI Odette warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya asobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo igihe yahigwaga,anashimira ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.Yakomeje ashimira Leta y’ubumwe yakomeje gufasha abarokotse Jenoside,ndetse ubu bakaba bagenda biyubaka bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:’Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi twiyubaka’.
Abafashe ijambo bose bahurije mu guhumuriza no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside,ndetse babizeza ko itazongera kubaho ukundi.Bakomeje basaba abanyarwanda gukomeza kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo,ndetse bakangurira abantu bose bazi aho abishwe bajugunywe ko batanga amakuru kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
MUKANYANDWI Odette warokotse Jenoside arimo gutanga ubuhamya
Habayeho n’umuhango wo gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
imag
Umuyobozi mukuru wa MMI Lt Col Dr King R KAYONDO arimo gushyira indabo ku mva.
MMI ni umufatanyabikorwa w’akarere ka RUHANGO mu bikorwa byo gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994,ikaba ifiteyo n’ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa HUMURA MUBYEYI.
Abo babyeyi nibo bagize ishyirahamwe ryitwa HUMURA MUBYEYI
Amafoto